Kugeza ubu hari abarimu bataramenya ko amakuru ajyanye n'amanota y'imihigo y'umwaka w'amashuri wa 2025-2026 yamaze kugera muri sisiteme. Benshi bazi ko harimo amanota ya Teacher Pedagogy gusa, nyamara n'ibindi bice byose amakuru arimo ndetse buri wese arasabwa kubigenzura kugira ngo aho yarenganyijwe asabe kurenganurwa inzira zikigendwa.
Ku munsi w'ejo twagarutse ku gice cya Teacher Pedagogy, uyu munsi reka turebe n'ibindi bice bisigaye.
Teacher Presence
Harimo ibice bibiri:
1. School attendance: Uko witabiriye mu kigo muri rusange. Mu gihe wageze mu kigo ntusinye ushobora gusanga umuyobozi yarabigaragaje muri sisiteme.
Muri iki gice hari amabara yakoreshejwe afite ibisobanuro bikurikira:
. Ibara risa n'ivu: risobanura iminsi y'ikiruhuko
. Ibara ry'ubururu bwijimye: Iminsi witabiriye akazi
. Ibara ry'umuhondo: Wasibye ariko ufite uruhushya
. Ibara ry'umutuku: Wasibye nta ruhushya wemerewe
. Ibara ry'umweru: Nta makuru watangiwe
2. Classroom attendance: Uko witabiriye kujya mu ishuri ugatanga isomo. Ushobora kugera ku ishuri hakaba ubwo utinjiye mu ishuri kandi wari ufitemo isaha. Hari abayobozi b'amashuri bajya babaza abanyeshuri niba mwarimu yabigishije.
Kuri iki gice cya Teacher Presence ni byiza ko ubigenzura hakiri kare ukareba amezi yose kuva mu kwezi kwa kabiri 2026 kugeza mu kwa karindwi, wasanga hari aho umuyobozi yibeshye akagutangira amakuru atari yo ugasaba gukosorerwa bitarahuzwa n'amanota kuko icyo gihe bitazaba bigikunda.
Teacher Preparation
Aha hagaragaramo ibyumweru byose bigize buri kwezi guhera mu kwa kabiri 2026 kugeza mu kwa karindwi 2026.
Aha harimo ibice 4 by'ingenzi:
. Total record: Igiteranyo k'ibyakusanyijwe
. Checked: Ibyasuzumwe
. Prepared: Umubare wa Lesson plan wateguye
. Pending: Ibitaroherezwa
Hano buri cyumweru umuyobozi w'ishuri yasabaga buri mwarimu kumwereka lesson plan( umuteguro w'isomo) zihwanye n'amasomo yose yogishije muri icyo cyumweru akabishyira muri sisiteme. Iyo habaga haburamo imwe byanganaga no kuba nta n'imwe ufite.
Buri wese arasabwa kubanza kugenzura niba koko ibyo umuyobozi w'ishuri yatanze muri sisiteme ari ukuri. Niba uziko nta cyumweru na kimwe uterekanye lesson plan ariko ugasanga yaravuze ko ntazo wamweretse wihutire gusaba gukosorerwa bitarahuzwa n'amanota kuko icyo gihe bitazaba bigikunda.
Participation in CAMIS
Ugeze hano ibuka guhindura umwaka w'amashuri uvane muri 2026-2027 ushyire muri 2025-2026 ndetse uhindure n'igihembwe urebe icya kabiri n'icya gatatu. Aya makuru azakoreshwa mu kubara amanota yawe ajyanye n’uruhare rwawe mu gukoresha CAMIS muri icyo gihembwe.
Aha harimo ibice bibiri:
1.Teaching assignment history: Ni ishuri wigishagamo, icyumba k'ishuri, isomo wigishagamo, amasaha isomo rifite mu cyumweru, n'umubare w'abanyeshuri.
2. Share of marks entered: Aha harimo ishuri wigishagamo, icyumba k'ishuri, isomo wigishagamo, umubare w'abanyeshuri wigishaga, umubare w'abanyeshuri winjirije amanota, amanota agaragazwa muri sisiteme ko atabonetse, Ijanisha ugendeye ku banyeshuri winjirije amanota.
Aha muri nusanga share of marks entered atari 100/100 umenye ko uri mu manegeka.
Inama: Genzura amakuru yose watangiwe ko ari ukuri nusanga atari ukuri usabe gukosorerwa mbere y'uko final marks atangazwa

