Binyuze mu itangazo Equity Bank yanyujije ku rukuta rwa X kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Werurwe, yasobanuye ikibazo cyabayeho iboneraho no guhumuriza abakiriya bayo ko umutekano w'amafaranga yabo ari wose. Ni itangazo ryatanzwe mu rurimi rw'Icyongereza twahinduye mu Kinyarwanda rigira riti:
ITANGAZO RIGENEWE ABANTU BOSE
Kigali, tariki ya 15 Werurwe 2026
Equity Bank Rwanda iramenyesha ko hari amakuru ari gukwirakwira avuga ku igeragezwa ry’uburiganya mu bikorwa bimwe by’imari (banking transactions).
Uburyo bwacu bwo kugenzura ibikorwa by’imari bwahise bubona ayo makosa mu bikorwa byabaye, maze hahita hakoreshwa ingamba z’umutekano n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo hakurikijwe amategeko agenga imikorere n’imicungire y’ingaruka. Hafashwe ingamba zihuse zo gukumira ikibazo, kandi Banki iri gukorana bya hafi n’inzego zibishinzwe.
Kubera izo ngamba, ibikorwa byinshi by’imari byari byakozwe nabi byasubijwe uko byari bimeze mu gihe kitarenze amasaha 24 nyuma y’aho ikibazo kigaragariye. Iperereza riracyakomeje rikorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’izigenzura imikorere y’ibigo by’imari, harimo na Banki Nkuru y'Igihugu.
Turashaka guhumuriza abakiliya bacu n’abafatanyabikorwa ko amafaranga y’abakiliya n’amakonti yabo bifite umutekano, kandi ibikorwa bya Banki bikomeje nk’ibisanzwe. Nta faranga ry’umukiliya ryatakaye.
Equity Bank Rwanda ifite politiki yo kutihanganira na gato ibyaha by’imari, kandi ikomeje kongerera imbaraga uburyo bwo kurinda umutekano w’ikoranabuhanga (cybersecurity), kugenzura ibikorwa by’imari, no kunoza uburyo bwo kugenzura imbere muri Banki, hagamijwe kurinda umutungo w’abakiliya no gukomeza kubahiriza urwego rwo hejuru rw’umutekano w’imari.
Turashishikariza kandi gutanga amakuru ku bikorwa bikekwa ko ari amakosa binyuze mu nzira za whistleblowing, zituma abakozi, abafatanyabikorwa n’abaturage bashobora gutanga amakuru mu ibanga. Amakuru ashobora gutangwa binyuze ku rubuga rwemewe rwa Banki:
https://equity.ethicspoint.com/
cyangwa ugahamagara +250 788190000.
Ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kuba ikibazo ku rwego rw’isi bigira ingaruka ku bigo by’imari n’imiryango itandukanye ku isi. Dukomeje kwiyemeza gukorera mu mucyo no gukorana n’inzego zibishinzwe mu gihe iperereza rikomeje.
UBUYOBOZI BWA EQUITY BANK RWANDA

