Rulindo: Andi makuru mutamenye y'ikihishe inyuma y'ifungwa rya mwarimu mu nzererezi

 


Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Burega, haravugwa inkuru y'umwarimu ufungiye mu nzererezi azira ibidasobanutse birimo gushaka gufotora Mayor amena inzoga,...

‎‎Amakuru agera ku CYOGAJURU avuga ko uyu Habinshuti Jean Claude wigisha kuri GS Butangampundu, yafashwe ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe, akajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi, none ngo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe akaba yimuriwe mu kigo gicumbikira inzererezi Transit ya Tare.

‎‎Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ubundi intandaro y'ifungwa rya Habinshuti ari ugushaka gufotora no kuvuga amagambo ubwo Mayor yari aje kumena inzoga zo mu ruganda ruzengera, muri uyu murenge wa Burega.

‎Ubundi ngo habanje gufungwa uruganda kubera isuku nkeya, binavugwa ko nyirarwo ari musanzire w'uyu mwarimu. Uru ruganda ngo rwafunzwe ibyumweru bigera muri bibiri rufungiranwamo inzoga. Nyuma yo kurufunga Mayor aza kumena inzoga zari zirimo, ariko abanza gukora inama n'abaturage bose. 

‎Uyu mwarimu rero ngo yabazaga impamvu uruganda rwafunzwe ibyumweru bibiri afite ikibazo ko inzoga zaba zarangirikiyemo, inzego zari zaje kumena inzoga ngo zikamucecekesha zimubwira ko inzoga ubwazo nazo zitari zujuje ubuziranenge. Rero ngo ubwo bajyaga kuzimena yagiye ajya gufotora baba bamwambuye telephone bamupakira ubwo.

‎Biravugwa ko kandi na Manager w'uru ruganda nawe afungiwe I Tare mu nzererezi.

‎Guhera ku mugoroba w'ejo kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kumenya icyo ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo buvuga kuri uyu mwarimu twandikira ubutumwa bugufi ndetse na WhatsApp Mayor Judith ntiyabasha kudusubiza, tunamuhamagaye ntiyafata telefone.

Post a Comment

Previous Post Next Post

ENGLISH PROFICIENCY IS YOUR PROFIT


 

👁️ 0 Views