Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Isuku yo mu Kanwa ku Ishuri rya GS Bumbogo


 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, ari kumwe n'abayobozi ba Rwanda Health, RBC Rwanda, WHO, SOSCV Rwanda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi, bizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe isuku yo mu kanwa.

‎Iki gikorwa cyabereye ku Ishuri rya GS Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026.

‎Mu ijambo rye, Minisitiri Irere yibukije ko isuku, harimo n'isuku yo mu kanwa, ari ingenzi cyane. Yagize ati:

‎“Uyu munsi turawuhuza na gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri. Ariko ni ingenzi ko nyuma yo kurya, abana batozwa koza amenyo. Iyo bageze mu rugo ntiboze amenyo, bibaviramo indwara zo mu kanwa. Ababyeyi n’abarezi mufite uruhare rukomeye mu kubigisha no kubafasha kwimakaza kugira isuku.”

‎Muri iki gikorwa, hatanzwe ibigega bine n’ibikoresho byo koza amenyo, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere isuku mu bana no gushyigikira ubukangurambaga bwa #FresheriKuIshuri.

Post a Comment

Previous Post Next Post

ENGLISH PROFICIENCY IS YOUR PROFIT


 

👁️ 0 Views