Mu Kagari ka Bushobora, mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gatsibo umusore witwa Cyubahiro yabeshye rwiyemezamirimo ucuruza amasanduku akanacukuza mu irimbi ko umusaza witwa Kajuga yapfuye. Rwiyemezamirimo ngo yazanye isanduku basanga umusaza ni mutaraga.
Abaturanyi bavuga ko ngo byari itariki ya 1/04 itariki izwi nk'iyo kubeshya, nibwo uyu musore yabeshye rwiyemezamirimo amutegeka gukora isanduku kandi ihenze arayikora ayigejeje aho bamubwiye asanga nta muntu wapfuye.
Inkuru dukesha BTN TV ivuga ko rwiyemezamirimo yahageze bakamubwira ngo ni umunsi wo kubeshya nta kindi yari gukora.
Bamwe babifata nk'ishyano uyu musore yakoze.
Kanyarutoki Frederick se w'uyu musore ngo nawe yatunguwe no kubona isanduku bayizanye.
Ati:"Bahise babimbwira ngo umuhungu wange yatumije isanduku ngo abeshya ko hari umuntu wapfuye bagezeyo basanga ari muzima, bahita bambwira ngo ninyishyure."
Uwizeyimana Emmanuel bakunze kwita Kaninguri akaba rwiyemezamirimo ubaza amasanduku avuga ko ari ibintu byamuteje igihombo cyane ko isanduku yayigaruye akayibika.
Ati:" Bampamagaye barambwira ngo twagize ibyago umusaza Kajuga yitabye Imana, barambwira ngo barashaka isanduku n'imva yo gushyingura. Nahise mpamagara umubaji arayitunganya n'igitambaro njya kugishaka ndakigura, abajya gutegura irimbi nabo baragenda barategura. Ndamanuka ngeze mu mujyi Rwagitima abaturage bose baranjamajama bati "Kajuga ko tuzi ko ari muzima" mpita numirwa."
Benshi mu baturage bemeje ko ari cyo kinyoma cya mbere babonye.
Madamu Urujeni Console, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera avuga ko umuyobozi w'akagari yababwiye ko habayeho ikibazo cy'urugomo rwatewe na Cyubahiro w'imyaka 23.
Ati:" Ubuyobozi bw'umudugudu n'akagari bamushatse ngo aze yemere urwo rugomo yakoze ntiyashobora kuboneka. Uwabeshywe ni we wabiregera agakurikirana indishyi."
Itariki ya 01 Mata abantu benshi mu Rwanda bayifata nk' itariki yo kubeshya bamwe bakabyubahiriza, abandi bakabifata nko gucumura.

