‎Hamaze guhanwa abantu bagera ku 100 bazamuye ibiciro by’ingendo

 

‎Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko rumaze guhana abantu 100 batwara abagenzi mu buryo rusange, kubera kuzamura ibiciro by’ingendo rusange nyuma y’amasaha make hatangajwe ibiciro bishya bya lisansi.

‎Mu butumwa RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026 bugira buti: ”Abagera hafi ku 100 bamaze guhanwa .”

‎Ku wa 16 Mata 2026 ni bwo (RURA), yatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi cyazamuwe kiva kuri 2 303 Frw kigera kuri 2 938 Frw; bivuze ko cyiyongeyeho 635 Frw.

‎Ni mu gihe igiciro cya litiro ya mazutu cyo cyagumye kuri 2 205 Frw. Ibyo biciro bishya bya lisansi byatangiye gukurikizwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mata 2026.

‎Nubwo bimeze bityo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko ibiciro by’ingendo bitagomba kuzamuka kuko igiciro cya mazutu kitigeze kizamuka kandi imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni yo zikoresha.

‎RURA yasabye abaturarwanda kubahiriza no kumanika ibiciro aho abagenzi bategera na bo basabwa gukomeza gutanga amakuru binyuze ku murongo wa Telefone 2222 no kuyandikira ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Post a Comment

Previous Post Next Post

ENGLISH PROFICIENCY IS YOUR PROFIT


 

👁️ 0 Views