Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri NESA cyashyizeho uburyo bwo guhuza umwirondoro wigiyeho n'uri ku ndangamuntu igihe bidahura.
Ibisabwa kugira ngo umwirondoro uhuzwe ni ibi bikurikira:
1. Icyemezo cy'amavuko
2. Igazeti ya Leta cyangwa icyemezo cy'akanama gakemura ibibazo by'imyirondoro ku rwego rw'umurenge
Ukeneye gusaba iyi serivisi wanyura ku rubuga rwa NESA: https://portal.nesa.gov.rw/create-service-request/4
Wanahamagara cyangwa ukandikira Whatsapp 0785000554 ugahabwa ubufasha.
NESA ivuga ko iyi serivisi itarenza iminsi ibiri
y'akazi.
Tags
Uburezi

