Kigali, tariki ya 8 Ukwakira 2026 — Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyatangaje ko kigiye gukora igenzura ry’imikoreshereze y’ibikoresho byo kwigisha no kwiga, bizwi nka Teaching and Learning Materials (TLMs), mu mashuri yo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Iri genzura rizakorwa kuva ku wa 8 kugeza ku wa 16 Ukwakira 2026, rikaba rigamije kureba uburyo ibikoresho byahawe amashuri bikoreshwa mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
REB ivuga ko iki gikorwa kiri mu murongo w’umushinga wa Quality Basic Education for Human Capital Development (QBEHCD), ugamije guteza imbere imyigire n’imyigishirize kuva mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.
Muri iri genzura hazarebwa ibikoresho birimo ibitabo byifashishwa mu myigishirize, ibikoresho by’ikoranabuhanga (ICT), ibikoresho by’imibare ndetse n’ibikoresho bya siyansi.
REB yasabye abayobozi b’uturere gutanga ubufasha bukenewe kugira ngo abakozi bashinzwe uburezi ku rwego rw’uturere n’abagenzuzi b’amashuri bitabire iki gikorwa cyo gukurikirana imikoreshereze y’ibi bikoresho.
Ikigo kandi cyagaragaje ko iki gikorwa kigamije gufasha mu kunoza ireme ry’imyigire, kongera ubushobozi bw’abarimu, guteza imbere imiyoborere y’amashuri no gukomeza uburyo bwo gukurikirana no kubazwa inshingano mu burezi.
REB yatangaje ko amafaranga y’urugendo n’ay’ibindi bikorwa by’ingenzi ku bazakora igenzura azatangwa hakurikijwe amabwiriza n’ibiciro byagenwe n’Inama Njyanama z’Uturere.
Iki gikorwa kije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi no kwemeza ko ibikoresho bihabwa amashuri bikoreshwa neza kandi bigatanga umusaruro mu myigire y’abanyeshuri.
