EF SET: Byose wibaza ku masomo y'Icyongereza abafite aho bahurira n'uburezi bose bagiye kwiga.

 


Mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi bw’abarimu n’abandi bakozi bo mu rwego rw’uburezi, MINEDUC ku bufatanye na EF Corporate Learning yatangije gahunda yihariye y’amahugurwa ku rurimi rw’icyongereza, igamije gufasha abitabira kugera ku rwego rwo hejuru rw’imyumvire n’ubushobozi bwo kuvuga no kumva ururimi neza.

‎‎Aya masomo azamara imyaka ibiri, aho buri wese asabwa kugera ku kigero cya B2, ndetse nyuma y’ayo masomo, hazakorwa ikizamini cya nyuma. Abazatsindwa ku nshuro ya mbere bazahabwa amahirwe yo kongera kwiga no gukora ikizamini, ariko uzatsindwa inshuro ya kabiri azatakaza akazi, nk’uko ibwiriza rya Minisitiri ribiteganya.

Gutangira Amahugurwa: Placement Test

‎Mbere yo gutangira, buri muntu akora Placement Test y’iminota 30, aho amanota agira ari yo agena icyiciro (level) atangiriramo. Ibi bituma buri muntu atangira ku rwego rwe nyakuri kandi akurikiza gahunda y’amahugurwa yateguwe.

‎‎Imiterere y’Amasomo

‎‎Amasomo agizwe na:

‎‎Self-study: Kwiga ku giti cyawe bigufasha kumenya neza amasomo mbere yo kujya mu ishuri.

‎‎Group classes: Aha, amasomo arimo iminota 30 yo kwigisha buri topic, ikagaruka buri minota 30 ku munsi. Umwarimu arakomeza kugenzura ko abanyeshuri bose bamenye neza ibyo biga. Ni ngombwa kwitabira kandi ukitabira neza kuko kwitinya kuvuga cyangwa guceceka bishobora kugabanya amanota.

‎Buri Level igira Units 6, buri Unit igira Lessons 4, kandi ntushobora gukomeza Unit ikurikiraho utarangije iyabanjirije. Ibi bituma kwiga bigenda gahoro gahoro, ariko bifasha kwiyumvamo neza ibyo wiga.

‎AI Practice: ‎EF Corporate Learning kandi itanga uburyo bwo kwitoza ururimi ukoresheje AI practice, aho abanyeshuri baganira n’“robots” bigafasha kunoza uburyo bavuga no kumva icyongereza neza.

‎‎Ikibazo cya Internet 

‎Mu gihe cya vuba, abaziga bose bafite sim card ya MTN bazajya bashobora gukoresha EF Corporate Learning App ku buntu, nta internet bakeneye, ibi bikaba ari igisubizo ku kibazo cy’ikoreshwa rya internet.

Igihembo

‎‎Buri kwezi, EF izatanga igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 ku mwarimu wize neza. Iki gihembo gihabwa umugore umwe n’umugabo umwe muri buri ntara, kugira ngo habeho gusaranganya ku buryo bungana. ‎Uwagitwaye ntiyongera kugihabwa.

‎‎Intego Nyamukuru

‎‎Nubwo ushobora kurangiza amasomo mbere y’imyaka ibiri, intego nyamukuru si ukwihuta, ahubwo ni ukwiga buhoro kugira ngo wumve neza ibyo wiga. Abari mu rwego rw’uburezi bose, aya masomo arabareba by’umwihariko. 

‎

‎Uramutse ukoze Placement test ukisanga ku kiciro gisabwa, ugomba gukomeza kwiga kuva kuri B2 ukagera no kuri C1, kandi hakoreshejwe Accent zombi: American English na British English.

‎

‎EF Corporate Learning ni amahirwe adasanzwe ku barimu n’abakozi bo mu burezi yo kwiga icyongereza mu buryo bufatika, bw’umwuga kandi bushyigikiwe na MINEDUC, REB na EF, aho ushyirwa ku murongo neza, akabona certificate yemewe n’inzego zose z’uburezi mu Rwanda. 

Post a Comment

Previous Post Next Post

ENGLISH PROFICIENCY IS YOUR PROFIT


 

👁️ 0 Views