Abarimu bose mu Rwanda baratangira amahugurwa y'Icyongereza binyuze muri EF SET Corporate Learning App. Ikora ite?


Mu gihe isi ikomeje kugendera ku itumanaho mpuzamahanga, kumenya ururimi rw’Icyongereza bikomeje kuba ingenzi ku bakozi n’ibigo bitandukanye. Muri urwo rwego, hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka EF Corporate Learning hamwe na EF SET, bufasha abantu kwiga no gupima ururimi rw’Icyongereza ku rwego mpuzamahanga. Mu Rwanda abarimu bose basabwa kwiga aya masomo bakabona impamyabumenyi.

‎EF SET Corporate Learning ni iki?

‎EF SET (Education First Standard English Test) ni ikizamini cya online gipima ubumenyi bw’Icyongereza. Ni kimwe mu bikoresho bikoreshwa muri EF Corporate Learning, gahunda igenewe amasosiyete n’ibigo kugira ngo biteze imbere abakozi babo mu ndimi.

‎‎Iyi gahunda ikoreshwa n’ibigo byinshi ku isi, aho ifasha kumenya urwego abakozi bariho mu Cyongereza no gutegura amasomo ajyanye n’ibyo bakeneye.

‎‎Ikora ite?

‎EF Corporate Learning ikora hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho harimo na AI (Artificial Intelligence).

‎Umuntu abanza gukora test (EF SET) ipima:

‎‎- Reading

‎- Listening

‎- Writing

‎- Speaking

‎Ibyavuye muri test bigaragaza urwego rwe hakurikijwe CEFR (international standard). Nyuma, ahabwa amasomo ajyanye n’urwego rwe.

‎Ashobora kwiga:

‎‎- Online (self-study)

‎- Mu masomo ari live hamwe n’abarimu

‎‎Iyi system itanga ibisubizo byihuse ndetse igakoresha AI mu gusuzuma no gutanga amanota mu minota mike.

‎‎Ikorera he?

‎EF Corporate Learning ikorera ku isi hose kuko ikoreshwa online 100%.

‎Ushobora kuyigeraho ukoresheje:

‎‎- Telephone (App)

‎- Computer

‎Bivuze ko umuntu wese uri aho ari hose ashobora kuyikoresha igihe cyose.

‎Ndetse no mu Rwanda, iyi gahunda yakoreshejwe mu kongerera ubumenyi urubyiruko rukora mu bukerarugendo n’ubwakira abashyitsi.

‎Kwiyandikisha bikorwa gute?

‎Kwiyandikisha muri EF Corporate Learning ntibimeze nk’andi ma app asanzwe.

‎‎Ahanini bikorwa binyuze mu kigo (company), aho umukozi ahabwa:

‎‎- Email cyangwa invitation

‎- Username na password

‎Hari n’igihe umuntu ashobora gukora test ya EF SET ku giti cye online.

‎Ni ukuvuga ko ugomba kuba uri muri gahunda y’isosiyete cyangwa umushinga ubarizwa muri EF.

‎Bisaba iki?

‎‎Kugira ngo ukoreshe EF SET Corporate Learning bisaba:

‎‎- Internet

‎- Telephone cyangwa computer

‎- Kuba waranditswe (cyangwa warahawe invitation)

‎- Igihe cyo gukora test (iminota 30–60)

‎‎Icyiza ni uko EF SET ari ubuntu (free), kandi ushobora gukora test igihe ushakiye.

‎EF SET Corporate Learning ni igikoresho kigezweho gifasha ibigo n’abantu ku giti cyabo kumenya no kunoza urwego rw’Icyongereza. Ifasha mu guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, cyane cyane mu isi igenda iba umudugudu umwe.

‎‎Biteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, abarimu bose biyandikishije batangira amahugurwa muri iyi gahunda.

Post a Comment

Previous Post Next Post

ENGLISH PROFICIENCY IS YOUR PROFIT


 

👁️ 0 Views