Nyabihu: Umunyeshuri yakuyemo inda hatabwa muri yombi animateri n'animatirise.


Mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rambura, Akagari ka Kibisabo ku ishuri rya Kibisabo TSS haravugwa inkuru y’umunyeshuri wakuyemo inda, ndetse ikamugwa nabi
.

‎‎Byamenyekanye ahagana saa yine na mirongo itatu n’ine (22h34) z’ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 18 Werurwe 2026.

‎Abatuye mu gace icyo kigo giherereyemo bavuga ko abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Patron na Matron), bahise batabwa muri yombi, uwo munyeshuri w’imyaka 20 agahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

‎Mu kiganiro BURAKEYE cya KT Radio, Umuyobozi w’ishuri rya Kibisabo TSS, Ntamugabumwe Faustin, yemeje aya makuru, ati: “Ni byo koko, uyu munyeshuri wari mu mwaka  wa 6 wisumbuye, mu Ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, yararaga hejuru ku gitanda kigerekeranye, nta na rimwe yagaragaweho ikimenyetso cy’uburwayi cyangwa gutwita, bavuye muri etude (mu gusubiramo amasomo), bagenzi be bahuruje bavuga ko uwo mukobwa ari gutaka cyane kubera imihango”.

‎Ntamugabumwe akomeza agira ati: “Muganga ahageze azi ko agiye kumujyana kwa muganga bisanzwe, asanga amaraso menshi ndetse duhita tubona indobo mu bukarabiro, yarimo uruhinja yatwikirijeho imyenda, ariko mu kurukangura basanga rwapfuye. Muganga yihutiye gutabara uwo munyeshuri kuko yari afite ikibazo cy’ingobyi ya nyuma yari itarasohoka, bamufasha kuyikuramo maze ajyanwa kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Birembo, uruhinja rujyanwa mu buruhukiro”.

‎Uyu munyeshuri bivugwa ko yakuyemo inda, akomoka mu Murenge wa Shyira, Akagari ka Mutanda.

‎Uyu muyobozi ahamya ko batunguwe no gusanga atwite, kuko atigeze akorora, nta gicurane cyangwa ubundi burwayi, ndetse ko n’ababyeyi be ubwo bari bamaze kubimenyeshwa batunguwe, cyane ko ubwo yari mu biruhuko by’igihembwe cya mbere nta wamenye ko atwite, gusa bihutiye kuza kumurwaza aho ari kwa muganga.

‎Ibisa nk’ibi byabereye kandi mu ishuri ryisumbuye rya G.S Camp Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, aho umunyeshuri w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4 HGL) yabyariye mu kigo cy’ishuri nta n’umwe wari warigeze abikeka mu kigo cyangwa ababyeyi be.

‎Mu butumwa bw’uyu muyobozi, yagaragaje ko hari ingamba bagiye gufata zirebana no gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri. Ati: “Tugiye gufata ingamba zo gukurikirana umunota ku munota nibiba ngombwa tujye tubapimisha inda bagitangira igihembwe, kugira ngo tumenye ubuzima bwabo”.

‎Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), mu bushakashatsi bwa DHS 7 buheruka, bwerekanye ko mu mashuri yisumbuye, abangavu 4% baterwa inda.

Post a Comment

Previous Post Next Post

ENGLISH PROFICIENCY IS YOUR PROFIT


 

👁️ 0 Views