Abantu benshi bakunda kwambara inkweto zifunze buri munsi cyane cyane abajya ku kazi cyangwa ku ishuri. Nubwo zifasha kurinda ibirenge umukungugu n’imvune, inzobere zigaragaza ko kuzambara igihe kirekire bishobora kugira ingaruka ku buzima.
Iyo umuntu amara amasaha menshi yambaye inkweto zifunze, ibirenge bibira ibyuya cyane bigatuma habaho impumuro mbi ndetse n’indwara z’uruhu nka fungus. Hari kandi igihe amaraso adatembera neza bitewe n’inkweto zifunze cyane.
Dore ingaruka kwambara inkweto zifunze bishobora gutera
1. Ku mubiri n’amaguru
Kwambara inkweto zifunze igihe kirekire bishobora gutuma: Ibirenge bibira ibyuya byinshi, habaho impumuro mbi, haboneka udusebe cyangwa fungus ku birenge, amaraso ntatembere neza cyane cyane iyo inkweto zifunze cyane.
2. Ku mpyiko
Inkweto ubwazo ntizangiza impyiko ako kanya, ariko niba umubiri uhora ushyushye cyane kandi umuntu ntanywe amazi ahagije, bishobora gutuma umubiri unanirwa gukoresha neza amazi, umuntu akarwara impyiko.
3. Ku mibonano mpuzabitsina
Kwambara inkweto zifunze ntibigira ingaruka ako kanya ku mibonano mpuzabitsina, ariko iyo umuntu akunda kuzambara igihe kirekire, amaraso ntatembera neza mu mubiri wose bishobora gutuma umuntu yumva ananiwe cyangwa amaguru aremereye. Ibi bishobora gutera ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kudatinda muri iki gikorwa kuko umubiri uba wananiwe.
Inama
.Jya uhindura amasogisi buri munsi
.Jya ucishamo wambare inkweto zemerera umwuka kwinjira
.Jya ukuramo inkweto igihe ubishoboye
.Karaba ibirenge buri munsi
Abaganga bagira inama abantu guhitamo inkweto zifite aho umwuka unyura, guhindura amasogisi buri munsi no gukaraba ibirenge buri gihe kugira ngo birinde izo ngaruka.

