Twiyibutse: Umugani wa Ngarama na Saruhara rwa Nkomokomo

 


‎Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n’umugaragu w’Umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini cyane cyitwaga Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro kubera ubukana bwacyo. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya.

‎Umwami agira umujinya, ateza ingabo ngo zijye kwica Saruhara rwa Nkomokomo. Ingabo zirahaguruka zijya kuyirwanya, ariko Saruhara imanuka hejuru izica zose.

‎Umwami yongera kuyiteza izindi ngabo, na zo Saruhara irazitsemba, ntihasigara n’umwe wo kubara inkuru. Amayira arasiba, ntihagira usubira kugera ibwami, kuko bose batinyaga Saruhara.

‎Bukeye, Ngarama abwira umwami ati: “Ndashaka kwica Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w’ibishwi n’ibisiga!”

‎Umwami aramusubiza ati: “Ngarama, urabeshya! Ntiwakwica Saruhara. Nayiteje ingabo nyinshi irazica zose, imbuza guturwa; none inzira zabaye ibisibe. Nzi ko uri umugabo, ariko ubugabo ntuburusha abandi bose. Saruhara yishe n’intwari nyinshi.”

‎Ngarama abaza umwami ati: “Ninica Saruhara uzangororera iki?”

‎Umwami aramusubiza ati: “Niwica Saruhara, nzaguha uruhande rw’igihugu cyanjye.”

‎Ngarama acurisha ubuhiri bw’icyuma, hanyuma abwira umwami ati:

‎“Umbagire inka.” Umwami arayibagisha.

‎Ngarama afata uruhu n’amaraso y’iyo nka. Uruhu araruzingazinga, amaraso ayisiga umubiri wose. Yambara urwo ruhu, ajya aho Saruhara yaciraga ibintu, arambarara hasi mu nzira, akinjika itako, afite n’ubuhiri mu ntoki.

‎‎Inkona irayibona iravuga iti: “Uyu mupfu wapfuye agapfana agahiri n’agahinda, sindamurya!”

‎Muri uwo mwanya haza ibisiga byinshi, bizanye n’umwami wabyo Saruhara.

‎Biraterana, birebera aho Ngarama aryamye. Saruhara ibwira Sakabaka iti:

‎“Naherukaga ubamo akagabo, none jya kurya uriya mupfu.”

‎‎Sakabaka iramwegera, iramwitegereza, igaruka vuba iti: “Uriya mupfu yapfanye agahiri n’agahinda, simbashije kumurya. Kumurya ni ukwigerezaho!”

‎‎Saruhara ibwira Ingurusu iti: “Jya kurya uriya mupfu.” Ingurusu iragenda, isanga Ngarama yahindurije ijisho, igira ubwoba, igaruka iti: “Uriya mupfu sinamurya.”

‎Ibisiga byinshi bimugeraho, ariko byose bikanga kumurya.

‎‎Saruhara na yo yari ifite ubwoba, ariko yanga guhara ishema n’igitinyiro cyayo. Iravuga iti: “Murasara! Uyu mupfu naramuriye henshi: mu Mutara w’i Ndorwa, i Bunyabungo, i Buryasazi, i Bunyabuntu. Mpora murya iminsi yose. Ntimukwiye kuba abagaragu ba Saruhara!”

‎

‎Ibisiga birasubiza biti: “Nyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko uriya mupfu ntawashobora kumurya.”Saruhara iti:

‎ “Muri imbwa! Jyeweho ngiye kumurya.”

‎Iramanuka, itanda amababa imbere ya Ngarama. Igihe ishaka kumudonda mu jisho, Ngarama ayikoza ubuhiri mu mashanya. Saruhara yumva irakomereka ariko ikomeza kwihangana. Ngarama yongera kuyikubita ku kinwa kirapyinagara. Saruhara ishaka kumukubita urwara, Ngarama ayikonja amaguru.

‎Abonye ko ayicogoje, asohoka muri cya gihu, afata umuheto we, ayikubita umwambi mu ibaba. Aritaza, arayikubita, ayivuza amahiri menshi cyane, kugeza ayishe.Ibisiga byose birahunga.

‎‎Amaze kuyica, atuma ibwami ngo baze kuyitwara. Baraza, bayijyana ibwami, bayereka umwami. Bose batangarira ubugabo bwa Ngarama. Umwami aramugororera cyane, amugabira n’inka nyinshi. Ngarama aratunga, aratunganirwa. Ibwami na ho harakundwa, haragendwa.

‎“Si jye wahera, hahera Saruhara rwa Nkomokomo.”

‎

Post a Comment

Previous Post Next Post

ENGLISH PROFICIENCY IS YOUR PROFIT


 

👁️ 0 Views