MUHANGA: Ikipe y'abahoze bakinira I Mushishiro (Diaspora) yakinnye na Leopard FC



Abakinnyi bakina umupira w'amaguru bahoze bakinira ku kibuga giherereye mu Kagari ka Rwigerero mu Mudugudu wa Nyanza, basuye ikipe ya Leopard FC ihakorera bakina umukino wa gicuti.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Ukwakira 2026. Ni umukino watangiye mu masaha ya saa Kenda n'igice z'igicamunsi usifurwa na nyirabyo Valens.

Ikipe ya Leopard FC itari ifite myugariro wayo kabuhariwe Vincent na Baptiste Kanoute yaje kwihagararaho nk'inkoko iri iwabo maze inganya 1-1 na Diaspora.


                                             Leopard FC

Diaspora yaje guhitamo izina rya Fighter FC yari yakoze ku basore bagaragaje impano ziri ku rwego rwo hejuru, batanze ibyishimo bya ruhago ubwo bari bagikinira kuri iki kibuga barimo ba : Paul wahimbwaga Runuya, umuzamu Niyori wahimbwe Degea, Lambert, Emmanuel, Minani, Aimable, Regis, Rukundo, Kanoute, Clement, Olivier, Cedrick, Patrick, Germain, Roben, Theobald,...aba bakaba baje baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu byiganjemo ibyo mu Mujyi wa Kigali. Kuri aba bakinnyi kandi hiyongeyeho Kwizera na Sugira basanzwe na bagenzi babo muri uyu murenge.


                                                   Fighter FC

Ikipe ya Diaspora ( Fighter FC) yongeye gukumbuza abantu impano z'umupira zikumbuwe I Nyanza, n'ubwo yatashye ikubita agatoki ku kandi ko abo ihasanze nabo batoroshye kuko abasore nka Damascene ( Mazembe) na Kidamage babashije kuziba icyuho cya Vincent na Kanoute mu bwugarizi bwa Leopard FC.


Uko umukino wagenze

Leopard FC niyo yatangije umupira, itangira igerageza kugumana umupira no gukoresha impande (Wings) zisatira harimo Enock wanyuraga ku ruhande rw'ibumoso na Bruno umwana ukiri muto wanyuraga ku ruhande rw'iburyo ariko bikanga.

Abasore bo hagati ba Leopard FC barimo Gilbert ( Teacher) wakinaga nka nimero umunani wafashwaga na Ferdinand wari nimero icumi ariko asabwa kuba hagati cyane bagowe n'aba Fighter FC barimo Regis na Paul bituma rutahizamu Peter atabona imipira n'iyamugeragaho ikaza nabi cyane cyane iri hejuru igasanga myugariro wa Fighter FC Etienne ari muremure agahita ayikuraho n'umutwe.

Umukino wakomeje gutembera ariko Fighter FC igerageza gusatira cyane byahaye akazi abo ku mpande inyuma ba Leopard FC barimo Murokore ibumoso na Claude bita Messi iburyo,bagenda bakorera amakosa atandukanye ku bataka ba Fighter FC ariko nabo imipira y'imiterekano nta kintu bayibyazaga itajyaga hejuru bayiteraga mu rukuta.

Umunyezamu Ntambara na Clement wakinaga nka nimero gatandatu bagerageje gukora iyo bwabaga ngo batabare Leopard FC ariko biza kwanga mu gice cya kabiri haza gukorwa penaliti yinjizwa neza na Minani wa Fighter FC. Cyari igitego cyo kwishyura icyo Leopard FC yari yatsinze giturutse kuri koruneri nziza yari itewe na Kibaruma akimara kwinjira mu kibuga asimbuye Murokore maze Regis wa Fighter FC agerageje kuyikuraho ariko kubera ubwenge yari iteranwe ahita yitsinda.

Impande zombi zakomeje gukora impinduka bagenda binjizamo abakinnyi batandukanye nka ba Deo,Yesaya,Gideon, Etienne (Mudugudu) ku ruhande rwa Leopard FC na Fighter igenda isimbuza ku buryo buri mukinnyi yazanye wese yagiye mu kibuga. Umupira nawo wakomeje gutembera ariko biza kurangira ari igitego 1-1.

Nyuma y'umukino habayeho kuganira ku mpande zombi maze abasore ba Fighter FC bashimira byimazeyo umutoza akaba na Captain wa Leopard FC n'Umurenge wa Mushishiro Peter by'umwihariko ko bose banyuze mu biganza bye. Bamushimiye ikinyabupfura yabatoje ko cyabakujije bakaba bamaze kuba abantu b'abagabo.

Ikipe ya Fighter FC yasigiye impano y'umupira w'amaguru wo gukina tutabashije kumenya agaciro kawo, ariko tugenekerereje ukaba uri hagati y'amadorali y'Amerika 40 na 45, banatangaza ko bakanze akanyenyeri bongeraho andi mafaranga tutabashije kumenya ingano yayo aherekeje iyi balo. Ibi byazamuye imbamutima z'umutoza Peter maze avuga ko agiye gukora iyo bwabaga aho azi umwana wese ufite impano yo gukina umupira amugereho amwandike nibiba ngombwa anamusange iwabo.

Muri iki kiganiro kandi ikipe ya Fighter FC yaboneyeho no gutangaza Komite nyobozi yayo igizwe na Perezida Olivier, Visi Perezida Etienne,Umubitsi Lambert, Captain Kanoute, Visi Captain Regis,Umujyanama Minani n'umuvugizi w'ikipe( Media Officer) Aimable.

Ikipe ya Fighter FC ikaba ari ikipe nshya ari nawo mukino wayo wa mbere yari ikinnye, yijeje ubufatanye ikipe ya Leopard FC, inayizeza kuzagaruka.



 


Post a Comment

Previous Post Next Post

ENGLISH PROFICIENCY IS YOUR PROFIT


 

👁️ 0 Views