Gushyigikira abarimu: Ese mwarimu arashyigikwe, ni iki cyakozwe, ni he hakongerwa imbaraga?

 


Uyu munsi tariki ya 05 Ukwakira 2026 mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu. Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti:" Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w'uburezi kuwuteza imbere no guteza imbere ahazaza hacu. Muri iyi nkuru tugiye gukoma urusyo dukome n'ingasire turebe uburyo mwarimu ashyigikiwe.

Mwarimu ni umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’umuryango n’igihugu. Ni we ufasha umwana kubona ubumenyi, uburere n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ahazaza. Ni yo mpamvu gushyigikira mwarimu bidakwiye gufatwa nk’ikintu cy’inyongera, ahubwo bikwiye kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’uburezi.

Mu gihe hizihizwa imyaka 60 y’urugendo rwo kurengera no guteza imbere umwuga w’uburezi, ni ngombwa kureba aho mwarimu ageze ashyigikiwe, ibimugora ndetse n’ibikwiye gukorwa kugira ngo arusheho gutanga umusaruro.

1. Imibereho n’imishahara: umusingi w’akazi keza

Iyo tuvuga gushyigikira mwarimu, kimwe mu bintu bibanza kurebwa ni imibereho ye. Umwarimu uhangayikishijwe cyane n'imibereho ye n'iy'umuryango we ashobora kugira imbogamizi mu gutanga umwanya n'imbaraga bikenewe mu burezi.

Ni yo mpamvu hakwiye gukomeza kurebwa niba umushahara, izindi nyungu n’ubufasha bihabwa abarimu bihagije kandi niba bijyanye n’inshingano n’akazi bakora.

Muri iyi minsi umuntu yakwishimira ko umushahara wa mwarimu wageragejwe kongerwa nibura ku kigero cya 50%, ariko kandi na none ukurikije aho ibiciro ku isoko bihagaze ubu usanga uyu mushahara utakijyanye nabyo bikaba bikwiye ko mwarimu yatekerezwaho umushahara we ukongera kuzamurwa.

2. Amahugurwa no kongera ubushobozi

Uburezi burahinduka. Uburyo bwo kwigisha bwari busanzwe ejo bushobora kuba budahagije uyu munsi.

Mwarimu akeneye amahugurwa ahoraho, kumenya uburyo bushya bwo kwigisha, gukoresha ikoranabuhanga no guhangana n’ibibazo bishya abanyeshuri bafite.

Gushyigikira mwarimu rero ni no kumuha amahirwe yo gukomeza kwiga no kwiyungura ubumenyi.

Kuri iyi ngingo harishimirwa ko buri mwaka hari abarimu bagera kuri 300 bahabwa amahirwe yo kwiga Kaminuza.Ndetse n'amahugurwa ubona ko atangwa n'ubwo hari ibice bimwe na bimwe by'abarimu bavuga ko atabageraho uko bikwiye bitewe n'amasomo bigisha.

3. Ibikoresho n’aho akorera

Nta mwarimu wakora neza adafite ibikoresho bikwiye. Ibitabo, mudasobwa, internet, laboratwari, ibikoresho by’imyigishirize n’ibyumba by’amashuri ni bimwe mu bifasha mwarimu kugera ku ntego z’uburezi.

Iyo dushaka umusaruro mwiza mu burezi, tugomba no kureba ibikoresho mwarimu akoresha.

Ni kenshi byagiye bisabwa ndetse bikavugwa ko hazabaho mudasobwa ku mwarimu ariko iki kintu gisa n'icyananiranye. Ku bijyanye n'ibitabo usanga nabyo bidahagije. By'umwihariko uyu mwaka ibitabo byaravuguruwe ariko ni ukubishakira kuri murandasi ukibaza uburyo bizagera ku bana kandi nabo babikeneye cyane.Ibyumba by'amashuri nabyo henshi ntibihagije usanga hakiri ubucucike mu mashuri. Gusa ubona ko Leta igenda ishyiramo imbaraga ariko ntibiragera ku rwego rukwiye.

4. Umubare w’abanyeshuri n’umurimo umwarimu ashinzwe

Umwarimu ashobora kugira ubushake bwo gukora neza, ariko akagira abanyeshuri benshi cyane cyangwa imirimo myinshi itajyanye no kwigisha.

Ni ngombwa kureba umutwaro w’akazi, amasaha umwarimu akora n’umubare w’abanyeshuri ashinzwe, kugira ngo abone umwanya uhagije wo gutegura amasomo, kwigisha no gukurikirana umunyeshuri ku giti cye.

5. Agaciro n’icyubahiro by’umwuga

Umwarimu ntabwo ari umuntu ujya mu ishuri gusa akigisha. Ni umurezi, umujyanama n’umwubatsi w’ejo hazaza.

Kumuha agaciro no kumwubaha nk’umunyamwuga ni igice cy’ingenzi cyo kumushyigikira. Ababyeyi, abanyeshuri, abayobozi ndetse n’umuryango muri rusange bafite uruhare mu kubaka icyubahiro cy’umwuga w’uburezi.

Kuri iyi ngingo usanga icyubahiro cya mwarimu muri iyi minsi gisa n'ikiri hafi ya ntacyo. Hari ingero nyinshi z'abarimu basuzugurwa n'abanyeshuri, abasuzugurwa n'ababyeyi, abasuzugurwa n'abayobozi babo abasuzugurana ubwabo ndetse ntitwabura kuvuga ko hari n'abisuzuguza.

Iyo umwarimu ahawe akazi cyangwa ikiraka agatinda kwishyurwa ibi nabyo ni ukumutesha agaciro.

Iyo umwarimu ahimbye amanota cyangwa agakopeza umunyeshuri ibi nabyo ni ukwitesha agaciro no kugatesha umurimo akora.

Iyo umwarimu agaragaweho ubusinzi cyangwa izindi ngeso mbi nko kurwana, gusambanya umunyeshuri, ...nabyo ni ukwitesha agaciro no kugatesha umurimo akora.

6. Amahirwe yo gutera imbere mu mwuga

Mwarimu na we akeneye kubona ko umwuga we ufite inzira y’iterambere. Kuzamurwa mu ntera no guhabwa inshingano zijyanye n’ubushobozi ni ibintu bishobora gutuma arushaho gukunda no guteza imbere umwuga we.

Umurimo w’uburezi ukwiye kuba umurimo umuntu abona ko ashobora gukuramo ubumenyi, ubunararibonye n’iterambere mu gihe kirekire.

Niba umwarimu ageze igihe cyo kuzamurwa mu ntera no guhabwa agahimbazamusyi ntibikorwe, ibi ni ukubangamira iterambere rye. Urugero nko muri uku kwezi kwa Kenda kurangiye hari uturere twazamuye abarimu bagejeje igihe, ariko hakaba n'utundi twinshi titabikoze ugasanga birancanganye kubisobanukirwa.

7. Ubuzima n’imibereho myiza y’umwarimu

Mwarimu na we ni umuntu. Afite ubuzima bwo mu mubiri no mu mutwe bugomba kwitabwaho.

Gushyigikira umwarimu bikwiye no kuba kumurinda umunaniro ukabije, kumuha umutekano ku kazi, kumufasha mu gihe ahuye n’ibibazo no kubaka ahantu akorera hatuma yumva afite agaciro n’amahoro.

8. Kumuha ijwi mu byemezo birebana n’uburezi

Nta muntu ushobora gusobanura ibibazo byo mu ishuri neza kurusha ubikoreramo buri munsi.

Ni yo mpamvu ijwi rya mwarimu rikwiye kumvikana mu biganiro no mu byemezo birebana n’uburezi. Ibitekerezo bye, ubunararibonye bwe n’ibyo abona mu ishuri bishobora gufasha mu gushyiraho gahunda z’uburezi zishingiye ku by’ukuri bibera mu mashuri.

9. Ikoranabuhanga

Isi irihuta mu ikoranabuhanga. Mwarimu na we akeneye gufashwa kurimenya no kurikoresha mu kazi ke.

Kuba afite internet, ibikoresho bya digital, ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’ubushobozi bwo gukoresha neza Artificial Intelligence (AI) bishobora kumufasha gutegura amasomo, gukora ubushakashatsi no kunoza imyigishirize.

Nyuma y’imyaka 60 yo kurengera no guteza imbere umwuga w’uburezi, ikibazo gikomeye si ukureba gusa ibyagezweho, ahubwo ni no kwibaza tuti: “Ni iki kindi twakora kugira ngo mwarimu arusheho gushyigikirwa?”

Kunoza imibereho ye, kumuha ibikoresho, kumuhugura, kumwubaha, kumva ibitekerezo bye no kumufasha gukoresha ikoranabuhanga ni zimwe mu nzira zafasha kubaka umwarimu ufite ubushobozi n’imbaraga zo gutanga uburezi bufite ireme.

Kuko gushyigikira mwarimu uyu munsi ari ugushora imari mu mwana w’uyu munsi, umukozi w’ejo n’umuyobozi w’ejo hazaza.


Post a Comment

Previous Post Next Post

ENGLISH PROFICIENCY IS YOUR PROFIT


 

👁️ 0 Views