NESA yatangiye ubugenzuzi bw’imyigishirize mu mashuri 818 ari mu turere twose

 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangiye ubugenzuzi bwa ku myigushirize mu mashuri yibanda ku masomo ya Siyansi hirya no hino mu Rwanda, hagamijwe gusuzuma no kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’imyigishirize n’isuzuma bishingiye ku mishinga.

Ubu bugenzuzi bukorerwa mu mashuri 818, akorera mu Turere twose 30 tw’u Rwanda, harimo n’amashuri atanga gahunda y’Associate Nursing Programmes (ANPs).

Nk’uko NESA ibitangaza, iki gikorwa kigamije kureba uko Project-Based Learning (PBL), ari yo myigishirize ishingiye ku mishinga, ndetse na Project-Based Assessment (PBA), ari yo isuzuma rishingiye ku mishinga, bishyirwa mu bikorwa mu mashuri.

Iyi gahunda ifite intego yo gufasha amashuri kurushaho guteza imbere imyigishirize n’imyigire bifite ireme, cyane cyane mu masomo ya Siyansi, aho abanyeshuri bashishikarizwa gukoresha ubumenyi bahabwa mu ishuri mu gukemura ibibazo bifatika.

Ubugenzuzi kandi bwibanda ku gusuzuma uburyo abarimu bigisha, uburyo abanyeshuri biga ndetse n’uko basuzumwa, hagamijwe kumenya imbaraga zihari no gutanga ubufasha aho hakiri imbogamizi.

Iki gikorwa cya NESA cyatangiye ku wa 27 Nzeri 2026, kikaba giteganyijwe kurangira ku wa 18 Ukwakira 2026.

NESA ivuga ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, cyane cyane mu mashuri yibanda ku bumenyi n’ubumenyingiro bwa Siyansi.

Post a Comment

Previous Post Next Post

ENGLISH PROFICIENCY IS YOUR PROFIT


 

👁️ 0 Views