Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) rwasabye abarimu batoranyijwe gukora ikizamini cyo gusuzuma ubushobozi mu rurimi rw'Icyongereza gutangira imyiteguro hakiri kare, mu rwego rwo kuzatsinda neza iki kizamini giteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, kikazakomeza mu mpera z'icyumweru mu kwezi k'Ugushyingo.
Mu ibaruwa REB yandikiye ba Meya b'uturere n'abayobozi nshingwabikorwa b'uturere, yasabye ko amakuru ajyanye n'iki kizamini agezwa ku barimu bose bagiteganyirijwe, binyuze ku bashinzwe uburezi no ku bayobozi b'ibigo by'amashuri.
REB yasobanuye ko imyiteguro izakorwa hifashishijwe mudasobwa, interineti n'ibikoresho byo kwiga bitangwa na EF. Abarimu basabwe kurangiza amasomo agamije kubamenyereza imiterere y'ikizamini, gukora nibura isomo rimwe rya English Unit n'amasomo abiri yo mu matsinda buri cyumweru, ndetse no gukora imyitozo myinshi ishoboka yo kuvuga no kwandika bakoresheje ubwenge buhangano (AI).
Ikindi cy'ingenzi ni uko abarimu basabwa gukora ikizamini cy'imyitozo, kizabafasha kumenyera uko ikizamini nyirizina kizakorwa n'uburyo bazajya bagenda mu bice byacyo. Ikizamini kizapima ubushobozi bwo kumva, gusoma, kwandika no kuvuga mu Cyongereza.
REB yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri korohereza abarimu kubona mudasobwa na interineti, kubaha umwanya uhagije wo kwitoza, no gukurikirana uko bitegura buri cyumweru.
Ku munsi w'ikizamini, abarimu bazasabwa kugera ku bigo bazakorera ikizamini ku gihe, bitwaje indangamuntu y'igihugu n'ekuteri ikora neza ifite mikoro. Telefone zizajya zisigwa hanze y'icyumba cy'ikizamini, kandi abazaba bagikora bazasabwa gukurikiza amabwiriza y'abagenzuzi no gutangaza vuba ikibazo cya tekiniki cyose cyavuka.
REB yanatangaje ko abarimu bazashobora kubona amakuru y'ibigo bazakorera ikizamini ku rubuga rwayo, www.reb.gov.rw, hasigaye icyumweru kimwe ngo ikizamini gitangire.
Ku bafite ikibazo cyo kubona amasomo yo kwitegura cyangwa gukoresha urubuga rwa EF, REB yagaragaje ko bashobora guhamagara umurongo utishyurwa wa 1021 kugira ngo bafashwe.
.png)
